Umuhanzi Sky 2 n’abahanzi bakizamuka bijunditswe n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop ku bwo kumara iminota myinshi ku rubyiniro bigatuma abaraperi bagize Tuff Gang badatarama.
Kuri
uyu wa Gatanu muri Camp Kigali, habereye igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kitabashije
kubera ku gihe kubera ko aho cyari kubera (Canal Olympia) hangijwe n’imvura
idasanzwe bityo kikimurirwa muri Camp Kigali.
Abakunzi
b’umuziki w’injyana ya Hip Hop baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali,
bahuriye muri Camp Kigali ku bwinshi kugira ngo babyine ndetse baririmbye Hip
Hop itavangiye indi miziki.
Kubera
wari umusi wahariwe Hip Hop, abahanzi bakizamuka muri Hip Hop bahawe umwanya
hanyuma bagaragaza icyo bashoboye ndetse ko bashobora gukorera mu ngata bakuru
babo.
Aba
bahanzi bakiri bato nibo batwaye umwanya munini cyane biza gutuma abahanzi bari
bategerejwe cyane muri iki gitaramo badahabwa umwanya ngo baririmbire abafana
babo nk’uko bari baje babyiteguye.
Nyuma y’uko bamwe mu bagize Tuff Gang baje ku rubyiniro hatarimo Bull Dogg hanyuma bakisegura ku bafana babo bakavuga ko kubera ikibazo cy’amasaha badashoboye gukomeza gutarama, abafana ba Hip Hop batangiye kumvikana mu majwi yabo bavuga ko abahanzi bakiri bato ari bo bazambije ibintu bigatuma Sky2 wari ufite izina muri abo bahanzi ashyirwa mu majwi kurusha abandi.
Sky 2 wari umenyerewe mu biganiro kuri YouTube, yabanje kwisanga benshi mu bantu yaririmbiraga atariko bose bazi indirimbo ze.
Amaze kuririmba indirimbo
ya mbere yahise ababaza ngo “Ko mutishimye mwaje mu kirori cyangwa mwaje
mu kiriyo?”
Umunyamakuru
Taikun Ndahiro wari wamwakiriye ku rubyiniro, yaje kumukura ku rubyiniro nyuma
y’iminota 10 gusa ariko Sky 2 amubera ibamba akomeza kuririmba ariho nyuma y’iminota
ibiri Sky 2 yahise abanza kuzana Taikun avuga ko “Uyu ni uwurugambo gusa.”
Aba
bombi bahise babashyiriramo ‘Beat’ hanyuma bombi bararushanwa kuririmba ari
nako abafana barimo babafana. Sky 2 yamaze iminota irenga 18 ku rubyiniro aho yanazanye umugore we n’abana ku rubyiniro.
Abandi
bahanzi barimo Fally P wamaze iminota igera kuri 15, abana bo ku Nyundo
baririmbye indirimbo za Jay Polly ndetse n’abandi baraperi bakiri bato bahurije
ku rubyiniro babashyiriramo Beat hanyuma berekana ubushongore n’ubukaka bwabo.
Nyuma
yo gutangarizwa ko igitaramo gihagaze kubera amasaha, abafana bahise bijundika
mu buryo bukomeye abahanzi baririmbye batari ku rutonde rw’abaririmba ndetse n’uwabahaye
uwo mwanya wo kujya kuririmba.
Sky 2 washyizwe mu majwi yo gutuma iki gitaramo kitagenda neza, yaherukaga kumvikana mu mashusho avuga ko kuba abantu baririmba ngo Yampano Yampano, bitari bikwiye ahubwo bari bakwiye kuvuga ku kuntu Papa Cyangwe yishe indirimbo ya Yampano.
Mu kiganiro Sky 2 aheruka gukorera kuri Dynamic, yagize ati "Yampano yakoze iki? Yasinye amasezerano? Kuba yagiye mu gitaramo nibyo tugiye kuririmba? Ko mutari kuvuga ku buryo Papa Cyangwe yishe indirimbo ye?"
Mu
kiganiro cyakozwe umuntu yikandagira kugira ngo atarya ingumi y’abafana kubera
uburakari bari bafite, umwe mu bafana baganiriye na InyaRwanda Tv yagize ati “Niba
ufite ubwenge, ni gute wafata Sky 2, Fally P, Diez Dola ukabaha umwanya hanyuma
ukawuburira Tuff Gang?”
Undi
waturutse i Bugesera, yavuze ko amaze gutwika itike ye ubugira kabiri (Inshuro
ya mbere yayitwitse aza Canal Olympia indi ayitwika aza Camp Kigali) aho hose
yashakaga kubona Tuff Gang ku nshuro ye ya mbere ariko igitaramo bagihagarika
iri tsinda ritari ryaririmba.
Abandi
bafana bavuze ko igihe kigeze Hip Hop igahabwa agaciro, abayitegurira ibitaramo
bakamenya ko abakunzi ba Hip Hop bazi ubwenge kandi bakamenya ko umufana akwiye
guhabwa ibingana n’ibyo bishyuye.
Agahinda k’abafana ba Hip Hop
karumvikana?
Ni
ubugira kabiri iki gitaramo cyakwitwa ko gisubitswe. Benshi mu bafana bari baje
muri iki gitaramo, bari biteze cyane Tuff Gang kuruta abandi bahanzi
by'umwihariko abakiri bato.
Ubwa
mbere, bagakwiye kuba barabarebye mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira ariko
bizambywa n’imvura yaguye yangiza Canal Olympia abafana basobanurirwa impamvu
ko zitabaturutseho. Aha abafana batangiye kugira ingingimira kuko bishyuye
bashaka ibyishimo imvura yagwa cyangwa itagwa.
Inshuro
ya kabiri, abahanzi bari bitezwe cyane ntabwo bababonye kandi hari abandi
bahanzi baririmbye batari ku rutonde rw’abitezwe bigatuma bafata umwanya munini
byatumye abari bitezwe bataboneka.
Umukinnyi
wa Filime akaba n’umunyarwenya, Clapton Kibonge nawe yagiye ku rubuga rwa Instagram
ashyiraho amashusho y’indirimbo ya Tuff Gang hanyuma yandikaho ngo “Cyakora
nanjye ntashye ntabonye Tuff Gang mwangarurira.”
Igisubizo kiraba ikihe?
Abafana
batahanye agahinda, birinze kugereka amakosa ku itsinda rya Tuff Gang ahubwo
bunga mu rya Fireman y'uko Tuff Gang ikwiye gutegura igitaramo cyabo bonyine
hanyuma bakanyura imitima y’abafana batahanye intimba.
Ibi
babihurijeho na Fireman ubwo yajyaga gutangaza ko igitaramo gihagaze aho yavuze ati: “Turi abagaragu banyu nka Tuff Gang. Tugize ikibazo gikomeye cyane cy’amasaha.
Natwe ntabwo ari twe ni ikibazo cy’igihe. Ariko turabasezeranya tubikuye ku
mutima ko tugomba kubajurira twebwe nk’aba-Tuff Gang kuko nta kundi byagenda ni
ukubisokoza nk’uko byogoshe.”
Benshi
mu bafana batashye bifuza y’uko Tuff Gang yazakora igitaramo cyo kujurira nk’uko
Fireman yabyitangarije.
Fireman yahagarariye abagize Tuff Gang bose hanyuma avuga ko kubera amasaha igitaramo gisubitswe
Abafana ba Hip Hop bari bacyetse ko Tuff Gang igiye kuririmba kuko yari yageze ku rubyiniro
Mu gihe cye cya mbere, Sky 2 yari yashimishije abafana bamwe batari baziko ari umuhanzi
Abakunzi ba Tuff Gang batahanye agahinda kambukiranyije umwaka
Reba ikiganiro twagiranye n'abafana ba Tuff Gang batahanye agahinda
Reba Sky 2 ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO